Vestine Ft Dorcas – SIMPAGARARA LYRICS
Ibisitaza ibihumbi byuzuye inzara ya Njye. eh!
Ariko nahawe impamba ibikoma mu nkokora
Singisubikishwa urugendo rwa njye no gutsikira
kuko wantumye wohereje ingabo zindamira
umperekezanya amagambo y’ihumure
bikantera kugenda nta guhunga
Usesekaza umucyo imbere y’intambwe za njye
aho nyuze hose nkahasanga ikimenyetso cya we
Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
CHORUS:
Nteye umugongo iyi si ndetse ni ibyayo
Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye
Nteye umugongo iyi si ndetse ni ibyayo
Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye.
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo~
warirahiye ko ntazicwa n’umwuma , ko uzafukura
iriba mu butayu
kandi uzacogoza induru z’abanyamwaga
Agategura imitego imbuza kugerayo EHHH!!
Wowe nyir’ibiganza bitava mpanze amaso
uramfata ukankomeza umutima nkanesha ibingora
ujya unyomora ibikomere ibiri inyuma cyangwa imbere
Ni wowe nkingi y’umuriro imurikira ,
nkurikira igicuku kinishye.
Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
CHORUS:
Nteye umugongo iyi si ndetse ni ibyayo
Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye
Nteye umugongo iyi si ndetse ni ibyayo
Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye.
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Similar Trending Gospel hits.